Tour du Rwanda 2026: ibintu bikomeje guhindura isura

Feb 24, 2026 - 15:55
 0
Tour du Rwanda 2026: ibintu bikomeje guhindura isura

Tour du Rwanda 2026: ibintu bikomeje guhindura isura

Feb 24, 2026 - 15:55

Ibintu bikomeje guhindura isura mu irushanwa rya Tour du Rwanda ryo gusiganwa ku magare riri kubera mu Rwanda kubera ibiri kuberamo

Kugeza ubu Tour du Rwanda 2026 imaze kugera ku munsi wayo wa Gatatu,nyamara abantu baracyanyotewe no kubona intambwe nziza y'umunyarwanda muri iri siganwa ryari ryaramenyereje abakunzi baryo n'abakunda abakinnyi b'u Rwanda insinzi ihoraho.

Mu myaka yashize ubwo Tour du Rwanda yatangizwaga mu Rwanda byari Inkuru isanzwe kumva ko agace runaka katwawe n'umunyarwanda cyangwa ariwe wegukanye irushanwa muri Rusange.

Ibi byakomeje kuba Inkuru isanzwe mu bakunzi b'iri rushanwa cyakora uko rigenda rizamurirwa urwego bimanura ibikurankota mu kunyonga igare aho abarizamo baba bafite ibigwi kurundi rwego bitandukanye n'abazaga muri iyo myaka yashize byongerera ubukomere iri siganwa ribera mu urw'imisozi igihumbi.

U Rwanda mu mikino nk'iyi yo gutwara igare ni kimwe mu bihugu bihagaze neza muri afurika ikaba impamvu itera ikizere abakunzi barwo muri iri siganwa nyamara uko iminsi igenda yicuma Niko rizamuka mu rwego rikanakurura abari ku rwego rurenze urw'abanyarwanda boroherwaga naryo mu mizo ya Mbere.

Ibintu bikomeje guhindura isura kuburyo mu iry'uyu mwaka wa 2026 aho rigeze ku munsi waryo wa Gatatu ntamunyarwanda urigaragaza ngo atware mo agace na kamwe dore ko no mu ak'uyu munsi nabwo gatwawe n'umuholandi witwa Jurgen Zomermaand ufite imyaka 20.

Judgen Zomermaand utwaye agace ka Gatatu muri Tour du Rwanda 2026 asanzwe akina mu ikipe ya Development Picnic Post NL akaba ugeze I Rusizi Ari imbere y'abandi mu rugendo rwahereye I Huye rugana i Rusizi rugizwe n'ibirometelo 155.

Bivuzeko abaye umunyamahanga wa Gatatu utwaye agace muri iri rushwanwa ry'uyu mwaka wa 2026 kuko aka Mbere katwawe na Itamar Einhorn naho aka Kabiri kakaba kegukanwe na Marti Soriano Pau bose bakinira ikipe imwe ya NSN Development yo mu gihugu cy'ubusuwisi

.