U Rwanda n’u Bushinwa bigiye gufatanya kuvugurura Ingoro Ndangamateka yo ku Mulindi w’Intwari

May 12, 2026 - 16:48
 0
U Rwanda n’u Bushinwa bigiye gufatanya kuvugurura Ingoro Ndangamateka yo ku Mulindi w’Intwari

U Rwanda n’u Bushinwa bigiye gufatanya kuvugurura Ingoro Ndangamateka yo ku Mulindi w’Intwari

May 12, 2026 - 16:48

U Rwanda rugiye gukorana n’u Bushinwa mu kuvugurura no kubungabunga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu ku Mulindi w’Intwari.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga amateka yarwo no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mateka, aho ibikorwa byo kuvugurura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu ku Mulindi w’Intwari bigiye kwinjira mu cyiciro gishya kirimo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko hari gahunda yo gukorana n’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage cyo mu Bushinwa kugira ngo iyi ngoro irusheho kuba ku rwego mpuzamahanga.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, ubwo yagezaga ibisobanuro ku Badepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta ku bikorwa biteganyijwe muri uwo mushinga.

Dr. Bizimana yavuze ko uretse kubungabunga amateka, uyu mushinga ugamije no gutuma urubyiruko n’abasura igihugu barushaho gusobanukirwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turashaka ko iyi ngoro iba ahantu umuntu aza agasobanukirwa amateka y’u Rwanda mu buryo bwimbitse kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.”

Yasobanuye ko amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi yamaze gusinywa ndetse ko mu mezi ari imbere hazatangira ibyiciro byo gukora inyigo yimbitse izagena uburyo uwo mushinga uzakorwa.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko uruhande rw’u Bushinwa rufite uburambe mu kubaka no gutunganya ingoro ndangamurage zikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusigasira amateka.

Yagize ati “Abashinwa bafite uburambe n’ubumenyi buhambaye muri uru rwego. Bazadufasha gushyiramo uburyo bwo kumurika amateka mu buryo bugezweho kandi bushimishije abasura iyi ngoro.”

Biteganyijwe ko muri Kamena 2026 hazagera itsinda ry’inzobere ziturutse mu Bushinwa kugira ngo rifatanye n’inzego z’u Rwanda gutegura inyigo izashingirwaho mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Iyo nyigo izerekana amafaranga azakenerwa, ibikoresho by’ikoranabuhanga bizifashishwa ndetse n’igihe nyacyo ibikorwa bizamara.

Ingoro ndangamateka yo ku Mulindi w’Intwari ni imwe mu hantu hafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu. Aho ni ho hari ibiro bya FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba ndetse hakaba harimo n’indake ya Perezida Paul Kagame yakoreshaga atanga amabwiriza y’urugamba hagati ya 1990 na 1994.

Iyo ngoro ikomeje gusurwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bifuza kumenya amateka y’u Rwanda, by’umwihariko urugendo rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwamamaza ibikorwa by’amateka no kubisigasira biri mu murongo igihugu cyihaye wo gukomeza kwigisha amateka nyayo no kuyageza ku bisekuru bizaza.