U rwanda rw'ubu ni urwahazaza ruzubakwa n'imbaraga zanyu- visi meya bwana NIYONSENGA ahanura urubyiruko
U rwanda rw'ubu ni urwahazaza ruzubakwa n'imbaraga zanyu- visi meya bwana NIYONSENGA ahanura urubyiruko
Umuyobozi w’Akarere ka gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François, yabwiye urubyiruko ko arirwo cyizere cy’ejo hazaza Igihugu gifite, arusaba gukorana umuhate n’ubwitange no kwirinda ingeso mbi.
Ni ubutumwa yahaye urubyiruko ku wa 29 Kanama 2025 ubwo mu Murenge wa Janja haberaga ibirori byo gusoza gahunda y'Intore mu Biruhuko, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti "Ubuzima bwiza, Agaciro kanjye" Ibi birori byanahujwe n'igitaramo cy'urubyiruko, cyitezweho kurufasha kugaragaza no kuzamura impano zitandukanye zarwo.
Mu butumwa yabagejejeho, Bwana NIYONSENGA Aimé François yavuze ko kugira ngo Igihugu kigire aho kigera, urubyiruko rusabwa kubigiramo uruhare rufatika.
Ati "Urubyiruko muri imbaraga n’icyizere cy’Igihugu cyacu. Igitaramo nk’iki ni umwanya mwiza wo kugaragaza impano mufite, kwidagadura no gusabana, ariko cyane cyane ni umwanya wo kwisuzuma no kwibaza uruhare rwacu mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda. Ndabasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda, kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe, guharanira kwihangira umurimo no gukoresha neza amahirwe igihugu kibaha.”
Muri iki gitaramo cyari cyanatumiwemo umuhanzi Danny Nanone, urubyiruko rwahawe umwanya wo kugaragaza impano zitandukanye rufite mu kuririmba, kubyina, gusetsa, imikino Njyarugamba n'izindi.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







