Umugabo w’imyaka 25 arakekwaho kwica umwana we w’imyaka 3, nawe akiyahura _Musanze

Sep 2, 2025 - 22:25
 0
Umugabo w’imyaka 25 arakekwaho kwica umwana we w’imyaka 3, nawe akiyahura _Musanze

Umugabo w’imyaka 25 arakekwaho kwica umwana we w’imyaka 3, nawe akiyahura _Musanze

Sep 2, 2025 - 22:25

Umugabo w’imyaka 25 witwa Hagenimana wari utuye mu Mudugudu wa Rugari, Akagali kka Nturo, mu Murenge wa Rwanza wo mu Karere ka Musanze, arakekwaho kwica umwana we w’imyaka 3 amunigishije umugozi nawe agahita awimanikamo, bose bagapfa bitewe n’amakimbirane yagiranaga n’umugore we. Abaturanyi bahamya ko uyu muryango wahoraga mu makimbirane adashira.

Iyi nkuru ibabaje yasakaye mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri (09) 2025, mu ma saa tatu, ubwo abaturage basanga Hagenimana mu mugozi mu ruganiriro (salon) ndetse n’umwana we w’imyaka 3 amanitse mu mugozi mu cyumba.

Umubyeyi umwe w’umuturanyi yavuze ko “ Iyo yumva afite umugambi wo kwiyica, iyo yiyica akareka umwana. Ariko uriya mwana yatubabaje.”

Uru rupfu rw’umubyeyi n’umwana rwababaje benshi ndetse babihuza n’amakimbirane umugabo yahoraga agirana n’umugore we.

Undi yavuze ko “ Ariko uzi kugira ngo umugabo yiyice, yice n’umwana we. Ntawamenya, wenda yari kuzakura akavamo umuntu ukomeye, agakorera igihugu.”

Umusaza nawe uzi cyane inkuru y’uyu muryango yongeyeho ko “Ejo bagiye gutahura Nyina, Nyina avuga ko atakongera gusubira muri uru rugo. (Umugabo) araza atahana n’umwana we. Buriya ikikubwira ibyo yakoze, yabanje kumanika umwana we, abona kwimanika.”

Yongera ko “Inzu zari zifunze, zifunguwe n’abantu baje. Nonese wamanika kariya kana, ukamanika na Se?! “

Abaturage bavuga ko babimenye ubwo bareberaga mu mwenge w’inzu bagasanga umwana aramanitse, ndetse nawe amanitse.

Aba baturage bavuga ko ayo makimbirane yagaragariraga bose kandi yari yaratumye umugore ajya iwawo ndetse ajyana n’umwana. Uru rupfu rubaye mugihe Nyina w’umwana yari yaraye amugaruye ariko we asubira kuba iwabo. Bahamije ko basigaranye isomo.

Umwe yagize ati:” Hari icyo binsigiye! Ni ukubera abandi intangarugero, umwe akaba ijisho rya mugenzi we, tugakumira icyaha kitaraba nabi, tugatangira amakuru ku gihe, n’Imana ikabidufashamo.”

NKURUNZIZA Faustin; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, . Yasabye abaturage kujya batanga amakuru mbere y’uko havuka impfu nk’izi.

Yagize ati:” Turabasaba gutangira amakuru ku gihe mugihe amakimbirane atakemutse kugira ngo nk’inzego z’ubuyobozi turebe icyo twakora mu rwego rwo gukumira ko hari ibindi byaha byayakomokaho cyangwa nk’ibi muri kubona byabaye.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko impamvu yatumaga umugore w’uyu mugabo gahukanaga akongera akagaruka mu rugo rurimo amakimbirane byaterwaga nuko yumvaga ko bizakosoka.

Bavuga ko biri mu mujyo y’umuco uvuga ko ari ko zubakwa.

Hagenimana yapfanye n’umwana we, nyuma y’igihe gito yari amaze asezeranye byemewe n’amategeko n’umugore we bari barabyaranye umwana umwe w’imyaka 3, ari nawe upfanye na Se.