Umuganga yishwe afatwa no kungufu nuko ibihumbi n’ibihumbi by’abagore bo muri leta ya Bengal bajya mu mihanda bamagana ifatwa ku ngufu
Umuganga yishwe afatwa no kungufu nuko ibihumbi n’ibihumbi by’abagore bo muri leta ya Bengal bajya mu mihanda bamagana ifatwa ku ngufu
Mu ijoro ryo ku wa gatatu, ibihumbi n’ibihumbi by’abagore bo muri leta ya Bengal y’Iburengerazuba mu Buhinde, bakoze urugendo mu mihanda bamagana ifatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umuganga wakoreraga bitaro bya leta i Kolkata mu cyumweru gishize.
Uyu muganga w’imyaka 31 mu bitaro bya Leta by’ahitwa RG Kar Medical College umugangakazi yasanzwe yapfuye umubiri we wambaye ubusa. Inzego z’iperereza zahise zita muri yombi umuganga wimenyerezaga umwuga muri ibyo bitaro bicyekwa ko ariwe waba yabikoze.
Umubare munini w’abigaragambije wahamagawe hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga, abagore b’ingeri zose bakoze urugendo bambuka umujyi wa Kolkata no muri leta yose mu ijoro ryo ku wa gatatu, bamagana ubwo beicanyi.
Abigaragambyaga baranzwe n’imirwano bari bahanganyemo n’abapolisi aho binjiye mu bitaro bya RG Kar, aho umuganga yiciwe, maze basandaguza bimwe mu bikoresho by’aho banangiza imodoka za Polisi.
Polisi yarashe yahise yitabaza ibyuka biryana mu maso kugirango ibatatanye.
Kugeza ubu imyigaragambyo yakomereje mu mijyi ya Delhi, Hyderabad, Mumbai na Pun.





