Umugore w’imyaka 27 yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwika inzu y’umusore bakundanaga
Umugore w’imyaka 27 yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwika inzu y’umusore bakundanaga
Umugore w’imyaka 27 yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu y’uwahoze ari umukunzi we mu gace ka Limpopo, muri Afurika y’Epfo.
Iri sanganya ryabaye ku wa Gatanu, tariki 25 Nyakanga 2025, ahagana saa kumi nimwe za mu gitondo (05:00), mu gace ka Steve Biko, Phase 4, mu murwa wa Villa Nora.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi, Colonel Malesela Ledwaba, ngo uwatanze ikirego yari aryamye mu nzu ye ubwo uwahoze ari umukunzi we yamukomanaga ku rugi, ariko akanga kurufungura.
Uyu mugore yahise atangira kumenagura ibirahure by’inzu. Uwo musore yahise yikura mu nzu asaba ubufasha abaturanyi, ari nabwo uwo mugore yahise atangira guteika inzu
Polisi yahise ihagera ihita itangira iperereza, maze bihita bigaragara ko uwo mugore ari we wakoze icyaha. Yahise atabwa muri yombi.
Ibintu byose byari mu nzu byangirikiye mu muriro,
Uwo mugore yahise agezwa imbere y’Urukiko Rukuru rwa Phalala ku wa Mbere, tariki 28 Nyakanga 2025, aho ashinjwa icyaha cyo gutwika inzu.
Iperereza riracyakomeje.





