Umujyi wa Kigali wemeje ko buri shuri rigomba kugira bisi nshya zitwara abanyeshuri
Umujyi wa Kigali wemeje ko buri shuri rigomba kugira bisi nshya zitwara abanyeshuri
Umujyi wa Kigali na Ecofleet Solutions batangaje ko amashuri agiye kugura bisi nshya mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mihanda.
Mu rwego rwo gushakira umuti urambye w'ikibazo cy’umuvundo w’imodoka (traffic jam) ukunze kugaragara mu masaha ya mu gitondo n’umugoroba, Umujyi wa Kigali watangaje impinduka zikomeye mu buryo abanyeshuri bagezwa ku mashuri.
Kugeza ubu, umuvundo mu Mujyi wa Kigali ukunze kongerwa n’umubare munini w’imodoka z’abantu ku giti cyabo (voitures) zerekeza ku mashuri amwe n’amwe icyarimwe. Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye ku wa 26 Mata 2026, byatangajwe ko ubu buri kigo cy’ishuri gisabwa kugura cyangwa gushaka bisi rusange zizajya zikusanya abana mu bice bitandukanye.
Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yashimangiye ko bisi zikenewe atari izishaje cyangwa izajugunywe n’izindi sosiyete, ahubwo ari bisi nshyashya kandi zifite umutekano.
"Ntabwo bisi itwara abanyeshuri ari ishaje, ni bisi isa neza nshyashya... abana babashyiremo bagende bafite umutekano." – Emma Claudine Ntirenganya.
Ikigo Ecofleet Solutions, gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, cyatangaje ko kirimo gukorana bya hafi n’inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’iy’Ibikorwa remezo (MININFRA) kugira ngo hamenyekane neza aho abanyeshuri batuye n’amashuri bigaho.
Umuyobozi wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yavuze ko bagiye gufasha mu igenamigambi kugira ngo imodoka zizakoreshwa zizabe zizwi kandi zikurikiranwa, bityo ababyeyi barusheho kugira icyizere cy'umutekano w'ingendo z'abana babo.
Inyungu 4 zitezwe kuri iyi gahunda:
- Kugabanya umuvundo: Mu gihe bisi imwe ishobora gutwara abana 30, bivuze ko imodoka 30 z’ababyeyi zizaba zakuwe mu muhanda.
- Kurengera ibidukikije: Imodoka nkeya mu muhanda bivuze imyotsi mike no kubungabunga ibikomoka kuri peteroli.
- Umutekano w’abana: Gukoresha bisi nshyashya kandi zagenewe gutwara abanyeshuri bizatuma abana bagera ku ishuri batekanye kandi ku gihe.
- Kuzigama igihe: Ababyeyi ntibazongera gutinda mu muhanda bajyanye abana, kuko bisi izajya ibasanga hafi y’ingo zabo.
Biteganijwe ryari?
Gahunda yo kuvugurura itwara ry’abantu mu Mujyi wa Kigali yatangiye mu Ukuboza 2025. Muri iki gihe hashize amezi make, hagiye gukorwa igerageza (pilot phase) kugira ngo harebwe uko amashuri akomeye azashyira mu bikorwa ubu buryo bushya, mbere y’uko buba itegeko kuri bose.
Ibi bije byunganira ingamba z’Inama y’Abaminisitiri zishaka ko Umujyi wa Kigali uba umujyi ugendeka neza, ufite ubucucike buke bw’imodoka kandi urangwa n’isuku.






