Umuntu umwe muri 5 aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe,ARCT-Ruhuka yahize guhangana nacyo
Umuntu umwe muri 5 aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe,ARCT-Ruhuka yahize guhangana nacyo
Mu mwiherero w’iminsi ibiri, Umuryango ARCT-Ruhuka urimo gukorera mu Karere ka Muhanga, abatorewe manda y’impaka 4 muri uyu muryango bavuga ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyugarije umuryango Nyarwanda.
Umuyobozi w’Umuryango ARCT-Ruhuka, Mukarubuga Ancille avuga ko bagendeye ku bushakashatsi bwakozwe na RBC bwerekana ko umuntu umwe muri 5 aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Avuga ko iki kibazo cyiyongeraho ibikomere bamwe mu banyarwanda bafite baterwa n’amakimbirane yo mu miryango akagira ingaruka ku bana, ndetse n’abakuru bakomoka muri iyo miryango.
Ati:“Turaharanira ko buri Munyarwanda agira ubuzima bwo mu mutwe butekanye kuko biri mu nshingano z’uyu muryango”.
Avuga ko iyo uganira n’abantu b’ingeri zitandukanye, ubasangana ihungabana riri ku kigero cyo hejuru ku buryo ridashakiwe igisubizo ryafata intera ndende.
Ati:“Hari n’abafite umunaniro ukabije(Stress) kandi uyu munaniro ufitwe n’Abakozi ndetse n’abakoresha”.
Umulisa Aimée Josianne avuga ko abiyemeje gufasha mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe babanje guhugurwa, kugira ngo ihungabana ry’abafashwa ritabagiraho ingaruka.
Ati:“Twese tuzi ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ingaruka zikomeye mu muryango Nyarwanda tugomba gushyira ingufu mu guhangana no gukumira iki kibazo”.
Umulisa avuga ko ubusanzwe umuntu atanga icyo afite, akavuga ko bahize kubaka umuryango utekanye kandi ufitiwe icyizere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yashimiye uruhare rukomeye ARCT-Ruhuka igira mu guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati:“Ndashimira uyu muryango nkanawusaba gukomeza kuzirikana imibereho myiza irambye kandi turabizeza ubufatanye”.
Hon Balinda Rutebuka yaganirije abayobozi b’umuryango ARCT-Ruhuka mu nzego zinyuranye, ku muyobozi ukwiye.
Yabahaye impamba ikomeye izabafasha kuzuza inshingano zabo uko bikwiye. Bamusabye ko yazakomeza kubaherekeza, kandi baramushimira we n’abo bakorana ku butumwa bitangira mu gihugu.
Muri uyu mwiherero w’Iminsi 2 abayobozi bashya bavuga ko bagiye kwibutsa ababyeyi guha umwanya abana babo, kuko bakunze kwihugiraho bagera no mu ngo ugasanga buri wese yibereye kuri Telefoni.





