Umunyamakuru Irene Murindahabi yasubije abajyaga bibaza ikibazo akaboko ke gafite.
Umunyamakuru Irene Murindahabi yasubije abajyaga bibaza ikibazo akaboko ke gafite.
Ubwo yari mu kiganiro yise MIE Chopper yatangije kuri uyu wa mbere kuwa 05 Mutarama 2024 nibwo yatangaje ikibazo akaboko ke k’ibumoso gafite, dore ko benshi bajyaga bibaza impamvu akunda kuba yagahishe ntikagaragare nkuko akandi kaba kagaragara.
Uyu munyamakuru ndetse akaba na rwiyemezamirimo yasobanuye ko ubwo yavukaga, yavutse nk’abandi bana bose ndetse avuka ntakibazo nakimwe afite kuko n’ubuzima bwe bwari bumeze neza. Ariko asobanura ko ubwo bajyaga kumukingiza ibizwi nk’inkingo zihabwa abana bakivuka ndetse bagakomeza kuzibaha uko bagenda bakura, bamujyane kwa muganga guhabwa urukingo agezeyo asanga uwo munsi hari gukora abaganga bari kwitoza umwuga.
Icyo gihe umuganga yamuteye urukingo ariko arutera nabi ku buryo rwaje kwangiza imwe mu minsi y’akaboko ke k’ibumoso biza kumuviramo kuba karaje kwanga gukura no gukora nkuko akandi gakora.
Ibi byaje gutera igikomere uyu munyamakuru ndetse akajya abona ko ntacyo azabasha kwikorera bitewe nuko yabonaga uko kuboko uko kwabaye, gusa avuga ko yaje gusenga Imana ayisaba ko nubwo byagenze gutyo ariko izamufashe nibura azabone undi murimo yabasha gukora atabangamiwe no kuba akoresha akaboko kamwe, Imana nibwo yaje kumuha impano yo kuvuga ayifatanya no kuba yari umuhanga nibyo byaje kumugira umunyamakuru, ndetse akaba ari umwe mu banyamakuru bakomeye hano mu Rwanda.
Murindahabi ukunze kwiyita Kashamakokera cyangwa akiyita Morodekayi, yagiye akorera ibitangazamakuru birimo Magic Fm, Isango Star ndetse aza gukorera na televiziyo y’imyidagaduro hano mu Rwanda ya Isibo Tv aho yagaragaraga mu kiganiro The Choice Live, iki kiganiro ninacyo yakoraga mbere yuko ajya gutangiza shene ya Youtube yitwa MIE Empire isanzwe nayo itambutsa ibiganiro bitandukanye.
Uyu kandi nyuma yahoo afunguye iyi shene ya youtube yarakoze cyane ubudahagarara dore ko imaze kugira abayikurikirana barenga ibihumbi 472, ndetse kandi kuri ubu akaba yatangije ibiganiro bikorwa mu buryo bumwe na televison ndetse na radio bizwi nka ‘Podcast’ bizajya bica kuri MIE Empire ariko bigacaho byitwa MIE Chopper.
Sibyo gusa kuko asanzwe afite inzu ifasha abahanzi batandukanye ya MIE Empire ibarizwaho abahanzi nka Vestine and Dorcas ndetse ikaba yaraciyemo uwitwa Niyo Bosco akaba ari naho yamenyekaniye ubwo yasohoraga zimwe mu ndirimbo ze nka Ubigenza Ute, Buriyana, Seka, n’izindi nyinshi.







