Umunyeshuri arashinjwa kuroga bagenzi be

Jun 10, 2024 - 01:03
 0
Umunyeshuri arashinjwa kuroga bagenzi be

Umunyeshuri arashinjwa kuroga bagenzi be

Jun 10, 2024 - 01:03

Abanyeshuri 8 biga mu ishuri ribanza rya Matoranhembe muri Zimbabwe barwariye mu bitaro, nyuma yo gushinja mugenzi wabo kubarogesha umuceri, n’isosi yari yakuye iwabo mu rugo.

Aba banyeshuri bo mu gace ka Mashonaland barembejwe no kuruka cyane, aho bavuga ko byaje nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byahumanyijwe n’uwo bitaga inshuti yabo magara.

Inkuru dukesha itangazamakuru ryo muri Zimbabwe ivuga ko ubwo abanyeshuri 8 bose bamaraga gusangira na mugenzi wabo ibyo kurya yazanye ku ishuri, ako kanya bahise batangira kuruka.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501