Abagore b’i Gicumbi basabwe gukoresha telefoni muri serivisi z’imari
Abagore b’i Gicumbi basabwe gukoresha telefoni muri serivisi z’imari
Abagore bo mu karere ka Gicumbi, bashishikarijwe gukoresha telefoni mu gihe bashaka serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga bidasabye kujya kuri banki.
Ibi babisabwe na Banki Nkuru y’u Rwanda aho yari mu bukangurambaga yise ” Gendana Konti.” igamije kongera ikoreshwa rya serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga.
Ni gahunda yo kwimakaza ukudahezwa kw’abagore mu kugera kuri serivisi z’imari cyane cyane hibandwa ku bo mu cyaro.
BNR yagaragaje ko mu Karere ka Gicumbi, nibura 7% by’abaturage badakoresha telefoni muri serivisi z’imari, ahanini bitewe n’ubumenyi buke ku ikoreshwa ryazo.
Ni muri urwo rwego iyi banki igaragaza ko ifite intego yo guhugura nibura abantu ibihumbi 15, by’umwihariko abagore, kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’akamaro ko gukoresha telefoni mu bikorwa by’imari.
Telefoni ni igikoresho cy’ingenzi mu gutuma abaturage bagerwaho na serivisi z’imari byoroshye, zirimo kubitsa, kubikuza, kohereza no kwakira amafaranga, bidasabye kugera ku mashami ya banki.
Bityo bikorohera kubona serivisi za banki bitiruwe utwika iticye yawe cyangwa umwanya wawe.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, BNR imaze kugera mu turere 10 two hirya no hino mu gihugu, aho yahuguye abagore basaga ibihumbi 120, ibafasha kongera ubumenyi ku ikoreshwa rya telefoni mu micungire y’imari no mu guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.
Ku rundi ruhande ariko, BNR yagaragaje ko yasanze abantu basaga ibihumbi 32 bafite telefoni ariko bakazikoresha mu bikorwa by’ibanze gusa nko guhamagara no kwitaba, batifashishije izo telefoni mu bikorwa bibabyarira inyungu mu by’imari.
Ibi BNR ibifata nk’imbogamizi ikwiye gukemurwa binyuze mu mahugurwa n’ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire no kongera ubumenyi.
Ubukangurambaga bwa “Gendana Konti” bugamije gukemura iki kibazo, binyuze mu guhugura abaturage ku buryo telefoni zishobora kubafasha mu kwiteza imbere, kongera kwizigamira no kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye kandi bwizewe.
BNR ivuga ko izakomeza gukorana n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo gahunda ya ‘Gendana Konti’ igere ku baturage benshi, hagamijwe kongera umubare w’abakoresha serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga no guteza imbere iterambere rirambye ry’abaturage cyane cyane abagore bo mu byaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi
BNR yakanguriye Abagore b’i Gicumbi basabwe gukoresha telefoni muri serivisi z’imari
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





