Ambulance yari itwaye umurwayi urembye cyane imukuye mu bitaro ikoze impanuka

Sep 19, 2025 - 04:54
 0
Ambulance yari itwaye umurwayi urembye cyane imukuye mu bitaro ikoze impanuka

Ambulance yari itwaye umurwayi urembye cyane imukuye mu bitaro ikoze impanuka

Sep 19, 2025 - 04:54

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu Murenge wa Jari, habaye impanuka idasanzwe ubwo ambulance yari itwaye umurwayi imukuye mu Bitaro bya Gihogwe yahitaga igongana ikimara gusohoka mu marembo y’ibi bitaro.

Amakuru yatangajwe n’ababonye iby’iyi mpanuka avuga ko umushoferi w’iyi modoka ashobora kuba yari atwaye ku muvuduko ukabije cyane, bituma atabasha kugenzura imodoka neza nkuko bikwiye. 

Umwe mu baturage wari uhari yagize ati: “Ambulance yari isohotse mu bitaro yihuta cyane, umushoferi abura uko agenzura imodoka ikora impanuka. Byari bitewe n’umuvuduko ukabije yari afite.”

Nta makuru arambuye aratangazwa ku mubare w’abari muri ambulance cyangwa se niba hari abakomeretse, ariko abaturage bavuga ko byabaye mu buryo butunguranye kandi bikanga benshi kuko yari imodoka yihutaga igiye gutabara umurwayi.

Inzego z’umutekano zahise zigera aho impanuka yabereye, zitangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye koko iyi mpanuka, ndetse banakurikirane uko umurwayi wari uri muri ambulance ameze.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gihogwe ntiburatangaza neza amakuru arambuye ku byabaye, ariko abaturiye aho byabereye bavuga ko hakenewe ubwirinzi n’ubushishozi mu modoka zitwara abarwayi kugira ngo zitazongera guteza ibyago mu gihe ziba ziri mu kazi ko gutabara.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06