Breaking News: Batatu bakekwaho kwica Mudugudu bamukase igitsina batawe muri yombi

Mar 20, 2024 - 00:32
 1
Breaking News: Batatu bakekwaho kwica Mudugudu bamukase igitsina batawe muri yombi

Breaking News: Batatu bakekwaho kwica Mudugudu bamukase igitsina batawe muri yombi

Mar 20, 2024 - 00:32

Mu Karere ka Nyabihu Akagali ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera Akagali ka Jali, haravugwa inkuru ya Mudugudu wishwe akaswe igitsina, Batatu bacyekwaho ubwo bugizi bwa nabi batabwa muri yombi.

Ni amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo kuwa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024, aho uwari umuyobozi w’umudugudu witwa Mugabarigira Eric yishwe n’abantu bataramenyekana.

Icyakora abantu batatu bacyekwaho uruhare muri urwo rupfu bakaba bahise batabwa muri yombi, hakomeza gukorwa iperereza.

Gusa mbere y’uko bimenyekana ko uyu mugabo yapfuye, ngo we n’undi mugabo basanzwe ari inshuti, baba baravuye aho mu gace yabagamo bajya kunywera muri kamwe mu tubari two mu Murenge wa Shyira, nyuma y’aho akaba aribwo yaje kuboneka yapfuye.

Bikekwa ko yishwe dore ko umurambo we wasanzweho ibikomere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndandu Marcel, yemeje iby’aya makuru aho yavuze ko umuturage ariwe wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera maze nawe atanga amakuru

Ati: “Umurambo wabonywe n’umuturage warimo agenda mu masaha ya mugitondo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira. Bikimara kumenyekana abantu batatu barimo uwo bari baturukanye mu Murenge w’iwabo, nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga bahise batabwa muri yombi, kuko n’ubundi ni bo bari basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaragara ko yapfuye. Bahise bashyikirizwa ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe bityo n’iperereza rikomeze”.

Abaturage babonye umurambo w’uyu mugabo bavuga ko yishwe urw’agashinyaguro kuko yari afite ibikomere yanaciwe igitsina.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461