Dore ibyago byinshi kandi bikomeye uzahura nabyo niba urya rimwe ku munsi

Mar 21, 2024 - 02:28
 0
Dore ibyago byinshi kandi bikomeye uzahura nabyo niba urya rimwe ku munsi

Dore ibyago byinshi kandi bikomeye uzahura nabyo niba urya rimwe ku munsi

Mar 21, 2024 - 02:28

Kurya rimwe ku munsi bishobora guterwa n’ubushobozi buke bwo kutihaza mu biribwa cyangwa ikibazo runaka cy’ubuzima, nyamara hari ibyatangajwe ku kurya rimwe ku munsi.

Umubare munini w’abafite ibinure byinshi bahitamo kugabanya amafunguro bafataga kugirango bananuke. Abandi barya rimwe ku munsi kubera imiterere y’akazi bakora kubera kubura umwanya, mu gihe n’abandi bakenera kurya birenze rimwe ariko bakabura ubushobozi bubagaburira. 

Imvugo “ One meal a Day” cyangwa indyo imwe ku munsi ikoreshwa n’abantu amagana bitewe n’impamvu runaka. 

Ikinyamakuru Food Network kivuga ko nibura umuntu akwiye gufata amafunguro atatu mu bihe bitandukanye mu masaha 24. Nubwo bimeze bityo, bavuga ko buri funguro rikwiye kuba rigizwe n’intungamubiri zikenewe mu mubiri “ Indyo yuzuye”. Indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.

Kurya rimwe ku munsi byangiriza iki?

Imbaraga z’umubiri n’imikorere myiza yawo biva mu mafunguro dufata umunsi ku wundi, bivuze ko kutarya mu buryo bwagenwe biganisha ku gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri bikaganisha ku kubura imbaraga zihagije no kurwara indwara zitandukanye. 

Ibyo turya nibyo bivamo isukari, vitamin, amazi n’ibindi byinshi bikenewe mu mubiri. Ibyo turya byinjiza ikitwa “ Carbondrate” ndetse na insulin bigira akamaro kanini mu mubiri nko kuringanyiza isukari ikenewe mu mubiri, kurinda imbaraga z’umubiri no kurinda bimwe mu bice bikomeye by’umubiri birimo umwijima , imitsi, n’ibindi.

Kwirengagiza gufata amafunguro bituma umubiri uhomba izo ntungamubiri zikenewe ziva mu biribwa, ubuzima bwawe bukajya mu kaga ndetse isaha n’isaha wahura n’ibibazo cyangwa ukarwara indwara zidakira zirimo nka diyabete.

Kurya rimwe ntibihagije ku munsi kuko insulin yinjizwa mu mubiri iba nkeya cyane imikorere y’uturemangingo iba mibi ndetse bikagabanya n’ingufu z’umbiriri wawe. Gusa bivugwa ko kurya rimwe wariye indyo yuzuye biruta kuryagagura urya ibitagira umumaro.

Ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko kuri bamwe bahitamo kurya rimwe kuko bifuza kugabanya ibiro byabo, bakemera bimwe ariko bagateza ibindi bikomeye kurutaho.

Bamwe bahagarika nk’ibiryo bikungahaye ku mavuta cyangwa masukari bagabanya ibiro n’umubyibuho ukabije, nyamara ntibabashe kumenya indyo basimbuza iyo bafataga, kugirango bananuke ariko basigarane ubuzima bwiza.

Bavuga ko  nibura mu byumweru 10 umuntu winanura agabanya ibiro n’umubyibuho ukabije akwiye gutakaza ibiro 7 kugeza ku biro 11. Aba bantu basabwa kurya gatatu ku munsi ahubwo bakamenya ibiribwa bikungahaye ku mafunguro bakeneye akaba aribyo bibandaho.

Kutarya bituma umubiri ukora umusemburo witwa Ghrelin utuma usonza cyane, kutimara inzara nabyo bigatera ibibazo umubiri birimo nko kurwara igifu, isereri ya hato na hato, kurwara indwara yo kubura amaraso n’ibindi.

Bivugwa ko gusonza bishobora kugutera kuryana umururumba  ukaba warenza urugero ukabangamira ibikorwa bimwe na bimwe nko kuryama.

Umwanzuro uvuga ko umubiri ukeneye kurya nibura gatatu ku munsi, ariko bitewe n’ubushobozi umuntu akaba yarya kabiri kuko ntawiyima afite. Nibyiza kumenya uko umubiri wawe uhagaze nibyo ukeneye bitewe n’ingano yawe cyangwa imikorere yawo.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270