Gakenke: Ababyeyi bibukijwe kwitegura kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira ,abana ku ishuri

Aug 29, 2025 - 03:09
 0
Gakenke: Ababyeyi bibukijwe kwitegura kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira ,abana ku ishuri

Gakenke: Ababyeyi bibukijwe kwitegura kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira ,abana ku ishuri

Aug 29, 2025 - 03:09

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yibukije abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo ko umwaka w’amashuri 2025-2026 uzatangira ku wa 08 Nzeri 2025, abasaba gutangira kwitegura gutanga uruhare rwabo muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School feeding).

Ni mu Kiganiro yagiranye nabo ku wa kabiri tariki ya 26 Kanama 2025 ubwo yifatanyaga nabo mu Nteko y’abaturage, yabereye mu Kagari ka Muramba, arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana NIYONSENGA Aimé François n’abahagarariye inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere.

Guverineri Bwana Mugabowagahunde yibukije abaturage ko ku munsi w’itangira ry’amashuri nta mwana n’umwe ugejeje igihe cyo kujya ku ishuri ugomba gusigara atarajyanywemo no gutanga umusanzu wabo mu gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Ati “Nta mwana n’umwe ugomba gusiga mu rugo atagiye ku Ishuri. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakoze ibishoboka ubu ibiryo byamaze kugera ku ishuri Ntihazagire uwitwaza ngo umwana yaburaye byose byarashatswe ahubwo munatekereze uburyo uruhare rwanyu musabwa nk’ababyeyi ruboneka kugira ngo umwana wacu yige neza narwo ruboneka.”

Leta ishora asaga Miliyari 100Frw muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri "School Feeding" buri mwaka kugira ngo kuri buri kigo cy’ishuri mu Rwanda abana babone ifunguro rimwe ku munsi.

Mu kunganira aya mafaranga, umubyeyi asabwa ibiceri by’amafaranga 975 ku gihembwe cy’amezi 3, bivuze ko nibura umwana aba amutangiye 15 ku munsi. 

  Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure