Gasabo: Umugabo n’umugore bafatanywe ‘amabule’ y’urumogi arenga 1100

Aug 16, 2025 - 08:53
 0
Gasabo: Umugabo n’umugore bafatanywe ‘amabule’ y’urumogi arenga 1100

Gasabo: Umugabo n’umugore bafatanywe ‘amabule’ y’urumogi arenga 1100

Aug 16, 2025 - 08:53

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yataye muri yombi abantu babiri, ibafatanye udupfunyika tw’urumogi 1144.

Ngirabatware Ferdinand w’imyaka 35 y’amavuko na ‎Nyiranizeyimana Honorine w’imyaka 30 y’amavuko bafashwe tariki ya 16 Kanama 2025.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuzeko aba bafashwe bafite urumogi udupfunyika 1144 mu nzu batuyemo aho bari bagiye kurucururiza mu Murenge wa Gisozi.

Ati “‎Bafatiwe mu Murenge wa Jabana Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Taba, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”

‎ CIP Gahonzire yasobanuye ko uru rumogi rwari rubitse mu nzu ya Ngirabatware naho Nyiranizeyimana akaba yaraje kurutwara ngo ajye kurucuruza abakiriya be mu Murenge wa Gisozi.

Ati “Bafatiwe mu cyuho bamaze kurupakira mu mufuka.”

Akomeza agira ati “‎Kuba abaturage batangira amakuru ku gihe abantu nkaba bagafatwa ni ikimenyetso kerekana ko abaturage bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, kikaba kandi ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage, turabashimiye bakomereze aho.”

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).