Gicumbi: Bahangayikishijwe nabiyita aba parakomando babangiriza imirima
Gicumbi: Bahangayikishijwe nabiyita aba parakomando babangiriza imirima
Mu karere ka gicumbi hateye itsinda ryabiyise abaparakomando babangiriza imirima cyane cyane ihinzemo icyayi aho ngo baba bashakamo amabuye yagaciro.
Bamwe mubatuye mu murenge wa bwisijye ho mukarere ka gicumbi by'umwihariko abahinga icyayi mu murenge wa bwisigye mu gishanga cya mukoro bavugako bamaze igihe kinini babangamiwe nabantu baje gucukura amabuye yagaciro mu buryo butewe n'amategeko. Aho ngo baza kumanywa yihango bakinjira mumirima yabo yicyayi bakakirimbura ndetse bakanangiza imiyoboro yifashishwa mu kuvomera icyo cyayi ngo bari gushakamo amabuye yagaciro.
Iri ni itsinda ngo ryiyise abaparakomando ndetse mu mpine biyita abapara aho iryo zina biyise barigize igikangisho cyo gukanga aba banginzi kugirango nubumva iryo zina babatinye. Aba baturage baratabaza inzego z'ubuyobozi kuko bavugako barimbiwe kwangirizwa bigeze aho.
Bamwe mubatuye muri ako gace bavuga ko bangirizwa mu buryo bukomeye ndetse bakavuga ko ibi bikorwa biri kubahombya kuko ngo iyo bagiye gufata ifumbire babarirwa ku biti byose kandi nyamara ibiti bisigaye ari mbarwa kuko biba byararanduwe nabo bagizi nabi bityo kubwimpamvu bakaba basaba inzego zibishinzwe gukurirana iki kibazo kugirango barenanurwe.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twageze muri iki gishanga mu masaha ya mu gitondo tubasangamo barigucukura ariko babonye ko ari abanyamakuru bahita biruka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa bwisigye yatangaje ko iki kibazo atari akizi ngo ariko ubwo amenye ibyiki kibazo bagiye kugikurikirana .







