Gicumbi: Noneho umugabo akoze amahano akomeye cyane
Gicumbi: Noneho umugabo akoze amahano akomeye cyane
Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y'akababaro y'urupfu rw'umugore wishwe n'umugabo we
Mu karere ka Gicumbi umurenge wa muko Akagari ka cyamuhinda umudugudu wa ntonyanga haravugwa inkuru y'akababaro yasize abaturage mu gahinda kenshi aho umugore witwa Nyampundu Chantal yishwe n'umugabo we witwa Hareramungu Emmanuel akoresheje isuka ya majagu(Nyiramenyo).
Iyi nkuru yakababaro yabaye nyuma yuko aba bombi bari bamaze iminsi mu makimbirane yari yaramunze urugo rwabo.
Inkuru yaba bombi yatangiye ubwo Nyampundu yari amaze gupfusha umugabo maze afata umwanzuro ko atazongera gushaka umugabo nyuma yuko uwa mbere yari amaze kwitaba imana ariko siko byaje kugenda kuko yaje kubengukwa nuyu mugabo witwa Hareramungu Emmanuel wari waratandukanye n'umugore we wa mbere kubera amakimbirane maze bemeranya kubana nk'umugore n'umugabo maze uyu Nyampundu atekereza ko bagiye kubaho mu byishimo ariko siko byaje kugenda.
Kuko mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2025 niryo ryaje kuba ijoro ry'umwijima aho bivugwa ko uyu mugabo Emmanuel yafashe isuka ya majagu(Nyiramenyo) maze ayikubita mu mutwe wa Chantal amwambura ubuzima.
Abana babiri banyakwigendera yasigiwe n'umugabo wa mbere basigaye bonyine mu gahinda kenshi babuze umubyeyi bari barasigaranye wabahumurizaga. abana babiri uyu Emmanuel yari yarabyaranye na Chantal nabo basigaranye agahinda n'igikomere batewe nibyo se yakoze.
Abaturage batuye muri aka kagari bavuze aya mahano uyu mugabo yakoze adakwiye bityo bagasaba ko uyu wakoze aya mahano akwiye guhanwa by'intangarugero.
Ubuyobozi bwa polisi mu ntara y'amajyaruguru bwemeje ko uwako aya mahano yamaze gutabwa muri yombi maze bagasaba abaturage ko babana mu mahoro birinda icyabagusha mu mahano nkaya.







