Gicumbi:Abadepite basabye ko ibiganiro by’Ubumwe n’Ubwiyunge byinjizwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda
Gicumbi:Abadepite basabye ko ibiganiro by’Ubumwe n’Ubwiyunge byinjizwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda
Mu ruzinduko bagiriye mu Karere ka Gicumbi, Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa, bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge ya 2020.
Ni ibiganiro byibanze ku ngamba zitezweho gushimangira indangagaciro zubaka igihugu, binyuze mu mahugurwa, ibiganiro n’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye.
Mu byagarutsweho nk’iby’ingenzi byafasha guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge harimo, gutegura amahugurwa y’abarimu bigisha amateka y’u Rwanda, kugira ngo bamenye uburyo bwo kuyigisha mu buryo bwubaka igihugu; gutegura ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa muri gahunda abaturage bahuriramo nk’Umugoroba w’Umuryango, Umuganda n’inteko z’abaturage; no guhuza inzego zitandukanye mu kuganira ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, harebwa aho rugeze n’ibikibangamiye iterambere ryarwo.
Depite MUKAMANA Alphonsine yavuze ko gushyira ubumwe n’ubwiyunge mu bikorwa bisaba ko bihabwa umwanya mu buzima bwose bw’igihugu. Yagize ati: “Ubumwe n’ubwiyunge ntibigomba gusigara mu mpapuro gusa. Bigomba kuba bihari mu burezi, mu mikino, mu buhinzi n'ahandi hose abaturage bakorera. Iyo ni yo nzira yo kubaka u Rwanda rudahungabanywa n’amateka y’urwango.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel, yashimye uru ruzinduko, avuga ko ari amahirwe yo gusangira ibitekerezo n’inzego z’igihugu. Yagize ati: “Mu bikorwa byacu bya buri munsi twashyize imbere indangagaciro z’ubumwe, ariko hari byinshi tugomba kunoza, cyane cyane mu gukomeza gutoza urubyiruko amateka y’igihugu no kurwanya icyadutandukanya nk’Abanyarwanda.”
Abitabiriye ibi biganiro bemeranyije gukomeza ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’izigenga, hagamijwe ko iyi politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge itaba igitekerezo gusa, ahubwo igahinduka intero n'inyikirizo mu buzima bw’Abanyarwanda bose.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







