Ibintu bikomeje gufata indi ntera muri DRC, Umutekano i Goma wakajijwe kugeza aho abasengeraga ku misozi bafatiwe ingamba zikaze, uyu mugi wamaze gutandukanywa n'utundi duce
Ibintu bikomeje gufata indi ntera muri DRC, Umutekano i Goma wakajijwe kugeza aho abasengeraga ku misozi bafatiwe ingamba zikaze, uyu mugi wamaze gutandukanywa n'utundi duce
Mu mujyi wa Goma,umutekano ukomeje gukazwa kugeza ubwo abasengeraga ku misozi babujijwe kuzongera gukandagiza ibirenge byabo ku misozi bajya gusengerayo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma nibwo bwashimangiye iyo ngingo mu itangazo ryashyizwe hanze,aho bwasohoye itangazo ribuza buri muntu wese kutazongera kujya gusengera ku misozi mu rwego rwo gukaza umutekano.
Ni itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo kuwa Gatatu taliki 14 Gashyantare 2024, ryihanangiriza abanyamadini n’amatorero kutareka abayoboke bayo bongera kujya gusengera ku misozi igaragiye umujyi wa Goma.
Nk’uko Meya w’u Mujyi wa Goma yabishinzeho agati, yategetse ko abatazubahiriza aya mabwiriza bazahanwa by’intangarugero.Ntibizwi neza igihe aya mabwiriza azamara gusa ngo abo bireba bagomba gutegereza kugeza ubwo hazasohoka andi mabwiriza.
Amakuru avuga ko aya mabwiriza yatanzwe bitewe n’icyoba n’urwicyekwe biri mu Mujyi wa Goma hikangwa ko imirwano ihuje FARDC na M23 ishobora kugera i Goma nyuma y’uko Minova yahuzaga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo isa niyamaze kugeramo intare z’i Sarambwe.
Uyu Mujyi kugeza ubu wamaze gutandukanywa na teritware ziwugize, nka teritware ya Masisi, Rutsuru na Lubero, ndetse n’utundi duce duhana imbibi.





