Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda cyarazamutse kigera kuri 90.8%

Apr 14, 2026 - 15:39
 0
Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda cyarazamutse kigera kuri 90.8%

Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda cyarazamutse kigera kuri 90.8%

Apr 14, 2026 - 15:39

Ubushakashatsi bwa "NURC" bwa 2025 bugaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze kuri 90.8%, bushingiye ku miyoborere myiza, ubutabera, uburenganzira bungana n’imibanire myiza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) mu mwaka wa 2025 ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwagaragaje ko urwego rw’ubudahangarwa bwabo rugeze kuri 90.8%, ibyo bigaragaza intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu kugarura ubumwe bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 12,000 b’ingeri zitandukanye kandi mu bice butandukanye by’uturere tw’igihugu.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko Abanyarwanda benshi babona kandi bemera ko ubuyobozi bw’igihugu budashingiye ku ivangura ahubwo ko butanga amahirwe angana, aho 99.1% bagaragaza ko imiyoborere y’igihugu irimo uburinganire. Abagera kuri 99% bavuga ko babana neza batitaye ku moko, kandi Kwibuka Jenoside bigira uruhare rukomeye mu gukomeza no gushimangira ubwiyunge.

Nanone, 94% by’ababajijwe bagaragaje ko abaturage bagira uruhare mu bikorwa biteza imbere amahoro n’imibanire myiza. Bavuga kandi ko ubutabera butangwa ku buryo bungana (97.8%) ndetse ko abaturage bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo (98.1%).

Muri rusange, ubu bushakashatsi bugaragaza ko gahunda za Leta zigamije ubumwe, ubutabera n’imibereho myiza byagize uruhare rukomeye mu kongera ubwiyunge n’ubudahangarwa bw’Abanyarwanda.

AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA UBUMWE N'UBWIYUNGE BW'ABANYARWANDA: 

Bamwe mu baturage batanze imbabazi, babohora ababiciye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda bagaragaje ko kuri ubu bongeye kunga ubumwe aho basigaye basangira kandi bakabanirana nk'uko byahoze mbere y'ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo.

Abaturage bose bagaragaza ko kuri ubu bamaze kubohorana.

Hirya no hino mu gihugu hizihizwa ukwezi kw' Ubumwe n'ubwiyunge.

Kuri ubu Abanyarwanda bishimiye cyane igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com