Imodoka yaritwaye abayobozi bagiye ku munsi wa Mwarimu yakoze impanuka

Dec 12, 2025 - 16:41
 1
Imodoka yaritwaye abayobozi bagiye ku munsi wa Mwarimu yakoze impanuka

Imodoka yaritwaye abayobozi bagiye ku munsi wa Mwarimu yakoze impanuka

Dec 12, 2025 - 16:41

Imodoka y'Karere ka Musanze yaritwaye abayobozi bagiye gutanga ibiganiro ku munsi wa Mwarimu yakoze impanuka kubw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Iyi modoka y'Akarere yakoze impanuka kuri uyu wa Gatanu Ukuboza 2025 igeze mu Murenge wa Shingiro Akagali ka Kibugizo aho bakunda kwita Ruhekura.

Iyi modoka yaririmo abayobozi batandukanye barimo Gitifu w'Umurenge wa Shingiro n'abakozi bari baturutse mu Karere bagiye gutanga ikiganiro ku munsi wa Mwarimu muri GS Shingiro.

Uwaduhaye amakuru avuga ko iyi modoka yagonze ibuye bituma ita umuhanda ibarangukira mu kabande.

Kugeza ubu abari bayirimo bose bakuwemo bakiri bazima.

Abakomeretse barimo na Gitifu bajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri kugirango bitabweho n'abaganga.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com