Impamvu y’ifungwa ry’umukozi w’umurenge muri Muhanga yashyizwe ahabona
Impamvu y’ifungwa ry’umukozi w’umurenge muri Muhanga yashyizwe ahabona
Ndacyayisaba Ildephonse, umukozi ushinzwe serivisi z’ubutaka mu Murenge wa Rugendabari yatawe muri yombi, ashinjwa kunyereza amafaranga ya Leta.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ko uyu mukozi wari ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kibangu, nyuma akimurirwa mu Murenge wa Rugendabari ari naho yafatiwe, yandikwagaho za Sheki zitandukanye ahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikurwa w’Umurenge.
Ayo mafaranga ngo yayabikuzaga muri Banki adafite ibisobanuro n’impapuro zibikwa mu biro by’Umucungamali (Pièces Comptables).
Ayo manyanga yamenyekanye ubwo hakorwaga igenzura ry’abakozi b’Akarere ka Muhanga, babasha gutahura ko hari miliyoni zirenga 2 Frws zanditse mu mazina ya Ndacyayisaba Ildephonse bamusabye ibisobanuro arabibura.
Amakuru avuga ko aho Gitifu w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutali Valerie n’umucungamali w’uyu Murenge bafatiwe, Akarere kahise kohereza uyu mukozi gukorera mu Murenge wa Rugendabari kugira ngo adakomeza gusibanganya ibimenyetso.
Umwe muri abo bakozi yagize ati:”Niwe wasaga n’uyoboye Umurenge kuko ntacyo Gitifu yakoraga Ndacyayisaba atacyemeje”
Ayo makuru avuga ko RIB yafatiye Ndacyayisaba mu Murenge wa Rugendabari mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 29 Nzeri 2025 aho yari asigaye akorera.
Bamwe mu bakorana n’uyu mukozi, bavuga ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Gitifu w’Umurenge Mukamutali Valerie n’Umucungamali witwa Munyampundu Védaste, muri uyu Murenge haje Inzego zitandukanye gukora iperereza.
Ni inzego zarimo Umushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, abunganizi babiri mu mategeko ba Gitifu w’Umurenge, Umukozi wa RIB, Abagenzuzi batatu b’Akarere ka Muhanga ndetse na Polisi nkuko babihamya.
Bikavugwa ko izo nzego zasanze muri uyu Murenge harakozwe amanyanga menshi kandi adafitiwe ibisobanuro.
Twandikiye Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry kugira ngo aduhamirize ayo makuru, gusa kugeza ubu ntabwo arasubiza.







