Inzara ikomeje kuvugisha benshi mu Mujyi wa Goma
Inzara ikomeje kuvugisha benshi mu Mujyi wa Goma
Mu mujyi wa Goma , haravugwamo inzara ikabije nyuma y’uko intambara ihuza M23 na FARDC ifashashe indi ntera..
Iyi ntambara yatumye inzira zitaba nyabagendwa bitewe n’uko uyu mujyi ugoswe.Abahaturiye bavuga ko mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje, ishobora gusiga Goma mu mapfa itazapfa kwikuramo
Umubyeyi umwe waganiriye na RFI, yavuze ko amasoko yose mato yagemuriraga Goma yamaze gusa n’afunga imiryango bitewe n’uko abayaremaga barimo guhunga ku bwinshi.Yagize ati: “U Mujyi wa Goma wose usanzwe ubeshejweho n’amasoko mato mato awugemurira ifu y’u bugari, kawunga ndetse n’ibitoki.
Mu Cyumweru gishize, abantu ibihumbi 135 bahunze mu bice binyuranye bya Sake, nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR).Abo bose uko bahunze bikusanyirije mu mujyi wa Goma, biyongera ku bari bahasanzwe nabo batari bahagijwe n’ibyo biribwa.
Iyi ntambara kugeza ubu ntawe uramenya niba ishobora guhosha vuba Goma ikongera kugemurirwa ibiribwa ku bwinshi.Ni nyuma y’uko uduce nka Kanyamahoro, ku mabere y’inkumi no mu Kibaya cya Kanyamahoro muri teritware ya Nyiragongo, tumaze iminsi tuberamo imirwano.





