Kayonza: Abantu 16 bari bari kureba umupira wa APR FC na Pyramids bakubiswe n'inkuba

Oct 2, 2025 - 03:12
 0
Kayonza: Abantu 16 bari bari kureba umupira wa APR FC na Pyramids bakubiswe n'inkuba

Kayonza: Abantu 16 bari bari kureba umupira wa APR FC na Pyramids bakubiswe n'inkuba

Oct 2, 2025 - 03:12

Mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo Akarere ka Kayonza abaturage 16 barebaga umupira wahuzaga APR FC na Pyramids FC bakubiswe n’inkuba, umunani muri bo barembye bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima.

Kuri uyu wa 1 ukwakira nibwo aba uko ari 16 bivugwa ko imvura yaguye bagiye kureba umupira ariko iza gutangira kugwa banze kwicara niko kuguma aho muri salle bakomeza kureba umupira wa APR na Pyramid.

Amakuru avuga ko imvura yakomeje kwiyongera ntibacomora ibyuma by’amashanyarazi birimo na Televiziyo bareberagaho umupira.

Inkuba yaje gukubita 16 muri bo kubw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima,umunani muribo nibo barembye mu gihe abandi bo bamaze koroherwa.

Salle bareberagamo umupira n’iyumuturage mugenzi wabo witwa Nzirorera Evariste.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo ni Gatanazi Longin, yemeje ko aya makuru ari impamo ndetse ko hari bamwe muri aba baturage bari gukurikiranwa ku kigo nderabuzima cya Kabarondo.

Yakomeje agira ati “Tukimara kubimenya twahise dukora ubutabazi tujyayo hamwe n’inzego z’umutekano dukorana n’abashinzwe ubuvuzi, nyuma y’isesengura abagize ikibazo twahise tubazana ku kigo nderabuzima.”

Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko baganirije abaturage bongera kubibutsa ingamba zo kwirinda ibiza nk’ibi harimo kugira imirindankuba, no kubahiriza ibyo basabwa ko igihe imvura iri kugwa bakwiye gucomora za televiziyo no kureka gukoresha telefone kuko bishobora kubateza ibyago.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06