Kayonza: Umunyeshuri yagwiriwe n'ikirombe ahita yitaba Imana

Aug 20, 2025 - 06:29
 0
Kayonza: Umunyeshuri yagwiriwe n'ikirombe ahita yitaba Imana

Kayonza: Umunyeshuri yagwiriwe n'ikirombe ahita yitaba Imana

Aug 20, 2025 - 06:29

Mu karere ka kayonza umunyeshuri yagwiriwe n'ikirombe aho bacukuraga amabuye mu buryo butemewe

Mu mvura yaguye kuwa 18 Kanama nibwo umusore w'imyaka 23 y'amavuko yagwiriwe n'ikirombe agacukurwaga amabuye yagaciro mu buryo butenewe n'amategeko mu umudugudu wa Gitega Akagari ka kawangire umurenge wa Rukara mu karere ka kayonza.

Ababashije gutabara bagarutse ku byabaye bagira bati "umwana ntago yari asanzwe acukura kuko yagiye mu gitondo avuga ko agiye gushaka amafaranga yo gutanga mu itsinda niko kugera aho bacukura maze bamuha akazi maze agiyemo mu kirombe ikibuye kirahanuka gihita kimwikubita mu gatuza ahita yitaba Imana".

abaturage bavugako intandaro ya byose ari uko aha hantu hahoze hakorerwa ubucukuzi bw'amabuye ariko nyuma bikaza guhagarara ibi bituma hajyayo ubonetse wese.

Ni umusore abaturage bavugako yari asanzwe ari umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye bityo bagasobanura ko ari igihombo kubura umusore nk'uyu. 

Ubuvugizi wa polisi Mu ntara y'iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yavuzeko polisi yahise itabara maze ifatanya n'abaturage gukura umurambo wa nyakwigendera mu kirombe maze ukajyanwa mu bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzuma. 

Uyu musore yitwaga Izabayo Aron yigaga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089