Lt Gen Innocent yitabye Imana azize uburwayi
Lt Gen Innocent yitabye Imana azize uburwayi
Lt General Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yitabye Imana, azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwa Lt General Innocent Kabandana yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025.
Amakuru avugako Lt General Kabandana yari amaze iminsi arwaye ndetse yivuriza muri Turikiya.
Ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique.
Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda I Washington’s DC.





