MUSANZE - MUHOZA: Ishuri ryigisha imyuga ririmo kwakira abantu bose bifuza kwiga imyuga itandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu

Mar 14, 2026 - 12:19
 0

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro nka kimwe mu bisubizo byo guhangana n’ubushomeri bwugarije benshi mu rubyiruko rwarangije amashuri, abatararangije amashuro no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’, hagamijwe gutuma ruba igihugu gifite ubukungu buciriritse.

Ibigo by’amashuri y’imyuga byarubatswe ibindi byongererwa ubushobozi, abanyeshuri by’umwihariko abakobwa bashishikarizwa kwiga imyuga ndetse bafashwa kwihangira imirimo ngo batange umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Ishuri ry’imyuga riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, rimaze imyaka isaga 2 ritangiye, ni rimwe mu yubatse izina cyane mu bijyanye no kwigisha imyuga KUDODA ( Tailoring & Fashion design),Moderi zose, UBUKANISHI BW'IMODOKA ( Mechanics ) no kwiga amategeko y'umuhanda, GUTUNGANYA IMISATSI ( Hairdressing): GUSUKA, kudefiriza ndetse no gusiga inzara (Gel), Mekapu no gukoresha ibikoresho byose byo muri Salon de Coiffure.

Buri mwaka abagera kuri 300 banyura muri iki kigo gikorera mu mugi wa Musanze rwa gati inyuma y'umurenge wa Muhoza biga amasomo atandukanye y'imyuga mu gihe cyamezi atandatu bakanahabwa impamyabumenyi baba bahamaze bahasahura ubumenyi.

Mu kiganiro itangazamakuru yagiranye n’abantu batandukanye ubwo yari yasuye iri shuri ryigisha imyuga muri iki kigo gikorera muri Musanze, bagaragaje ko rifite byinshi bidasanzwe mu kwigisha, kuko nk’abiga imyuga itandukanye bibasaba amezi atandatu gusa bagahabwa impamyabumenyi bakajya kwihangira imirimo.

Mu byo abanyeshuri banyura muri iki kigo bigishwa harimo gutinyuka, kugira ubuhanga n’ikinyabupfura mugushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ubu kwiyandikisha byaratangiye kuva tariki ya 1 Werurwe 2026 kuzageza 1 Mata 2026 ndetse iri shuri rifite umwihariko waryo dore ko kwiyandikisha ari nk'ubuntu bitewe nuko abahiga bishyurirwa n'umuterankunga bakishyura ibihumbi cumi na bitanu y'uRwanda gusa (15,000Frws) yishyurwa kuri konti N° 00010287 IRI MURI " RIM".

Tugana kumusozo twabatangariza ko abashaka ibindi bisobanuro ko bahamagara kuri Tél: 0788648259 y'Umuyobozi mukuru witwa MUKADARIYO Providence.

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA/ MUSANZE