Nyanza: Habaye impanuka ikomeye aho umugabo agonzwe n’imodoka agahita apfa

Sep 2, 2025 - 03:16
 0
Nyanza: Habaye impanuka ikomeye aho umugabo agonzwe n’imodoka agahita apfa

Nyanza: Habaye impanuka ikomeye aho umugabo agonzwe n’imodoka agahita apfa

Sep 2, 2025 - 03:16

Umugabo wo mu karere ka Nyanza yagonzwe n’imodoka ahita apfa.

 Amakuru twamenye nuko  mu murenge wa Busasamana, mu kagari ka Rwesero mu mudugudu wa Nyabisindu mu muhanda w’igitaka ariho impanuka yabereye.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku cyumweru taliki ya 31/08/2025, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yasubiyr inyuma igonga umugabo witwa Kanimba Herman w’imyaka 57.

Herman yarakomeretse bikomeye ajyanwa ku bitaro bya Nyanza agezeyo ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yavuze ko Polisi yahageze ipima impanuka umushoferi wari utwaye ikinyabiga arafatwa ajyanea kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana iperereza riratangira.

Nyakwigendera asize umwana umwe.

Polisi yibukije abashoferi gutwara bubahiriza amategeko agenga umuhanda birinda uburangare bwateza impanuka.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06