Nyanza: Umukecuru yagiye kurega kuri RIB ko yafotowe n’abantu batabifitiye uburenganzira ahita afungwa
Nyanza: Umukecuru yagiye kurega kuri RIB ko yafotowe n’abantu batabifitiye uburenganzira ahita afungwa
Umukecuru w’imyaka 64 wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi akekwaho kurandura imyumbati y’uwo abereye mukase.
Uyu mukecuru bivugwa ko yafashwe amafoto ari kurandura imyumbati mu murima w’uwo abereye mukase, agiye kurega kuri RIB ko yafotowe n’abantu batabifitiye uburenganzira ahita afungwa.
Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.
Bivugwa ko uyu mukecuru yahengereye uwo abereye mukase adahari, ajya mu murima w’imyumbati yari imaze igihe gito imeze, arayirandura.
Ngo intandaro ya byose ngo ni umurima se w’uyu muhungu yamuhaye, ariko mukase ntibyamushimisha bigera n’ubwo bajya mu nkiko maze urukiko rwanzura ko umurima uba uwa mukase w’uwo muhungu kubera ko ari we wasezeranye mu mategeko na se.
Gusa amakuru avuga ko imyanzuro y’urukiko yasohotse uwo muhungu yaramaze guhinga guhinga muri uwo murima imyumbati bikaba bitarashimishije mukase ahitamo kuyirandagura.
Nyuma y’icyo gikorwa, uwo muhungu yareze mukase mu nteko z’abaturage yarimo n’abakozi b’Umurenge wa Busasamana, maze babara buri giti cy’imyumbati cyaranduwe kugira ngo nyirayo ahabwe indishyi.
Habazwe ibiti bisaga 120, bihwanye n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, uwo mukecuru ategekwa kubyishyura kubera ko yakoze igikorwa kitari gikwiye.
Gusa uyu mukecuru yanze kubahiriza ibyo yasabwe, maze uwo muhungu abereye mukase ajya gutanga ikirego muri RIB.
Bivugwa ko, bukeye, uyu mukecuru yongeye ajya kurandura ibindi biti by’imyumbati 26, umwe mu baturage amufata amafoto n’amashusho akoresheje telefone.
Uwo mukecuru nawe yahise ajya gutanga ikirego muri RIB avuga ko bamufotoye batabifitiye uburenganzira, maze RIB isanga yaregewe ko yaranduye imyumbati y’abandi, ihita imufunga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko uwo mukecuru w’imyaka 64 afunzwe akekwaho kurandura imyumbati y’undi.
Yongeyeho ko uyu mukecuru aregwa kurandura ibiti by’imyumbati 126 bitewe n’amakimbirane, kandi ko RIB yatangiye kubikurikirana.





