Nzeri 2025: Abana b’ingagi 40 bazitwa amazina

Aug 6, 2025 - 09:24
 0
Nzeri 2025: Abana b’ingagi 40 bazitwa amazina

Nzeri 2025: Abana b’ingagi 40 bazitwa amazina

Aug 6, 2025 - 09:24

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko ku wa 5 Nzeri 2025, u Rwanda ruzizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’umuhango wo Kwita Izina, igikorwa ngarukamwaka cyo kwita amazina Ingagi zo mu misozi miremire. Uyu muhango uzabera mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, aho Ingagi 40, harimo 18 zavutse mu 2024, zizahabwa amazina.

Umuhango wo Kwita Izina watangijwe muri 2005 na RDB nk’uburyo bwo gufasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi zo mu misozi no kongerera agaciro ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

Mu myaka 20 ishize, Ingagi 397 zimaze kwitirirwa muri uyu muhango, binyuze mu bufatanye bwa Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa.

Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko Kwita Izina byabaye igicumbi cy’ubufatanye mu kurengera ibidukikije no guteza imbere abaturage.

Yagize ati: “Turishimye cyane kwizihiza imyaka 20 ya Kwita Izina—umuhango wamaze kuba ikimenyetso cyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubufatanye n’umuco mu Rwanda. Ni umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda, abaturage n’abafatanyabikorwa bafashije kuzamura umubare w’Ingagi zo mu misozi miremire zikava kuri 880 mu 2012 zikagera ku 1,063, uyu munsi. Iki ni ikimenyetso kigaragaza uruhare runini rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ubufatanye bufite intego.”

Binyuze muri gahunda yo gusaranganya inyungu zituruka ku bukerarugendo, aho abaturage bahabwa 10% by’amafaranga yinjizwa na Leta avuye muri urwo rwego, Murerwa yavuze ko hakozwe byinshi mu mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:”twashoboye kuvugurura amashuri, imihanda no kugeza amazi meza ku baturage. Ibi bigaragaza ko iyo ubungabunga bw’urusobe rw’ibinyabuzima bifitiye akamaro abaturage, ibidukikije na byo birarushaho kumera neza. Mu kwizihiza uyu muhigo twongera kwiyemeza inshingano dusangiye zo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no kubaka ejo hazaza ku biragano bishya.”

Anavuga ko imishinga yakozwe irenga 1,000 ifite agaciro karenga miliyari 18 Frw, irimo amashuri, amazi meza, imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Mu rwego rwo kwitegura iyi sabukuru, RDB yateganyije ibikorwa bitandukanye bizabanziriza umunsi nyir’izina wa Kwita Izina. Ku wa 29 Kanama (08) 2025, hazatangizwa umushinga w’ubuhinzi butangiza ibidukikije mu Kinigi. Kuva ku wa 3 kugeza ku wa 4 Nzeri (09), hazabaho siporo rusange n’ibitaramo bigenewe abaturage ba Musanze. Kuva ku wa 3 kugeza ku wa 14 Nzeri (09) hazaba ingendo z’abanyamakuru mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo basura u Rwanda.

Ku wa 6 Nzeri (09), ku munsi nyirizina wo Kwita Izina, RDB izatangiza urubuga rwa crowdfunding rugamije gukusanya inkunga yo kwagura no gusana Pariki y’Ibirunga, binyuze ku bufatanye na Rwanda Nature Foundation. Hazanakorwa irushanwa rya Golf muri Kigali Golf Resort & Villas, hamwe n’igitaramo kizwi nka Conservation Gala Dinner gihuza abafatanyabikorwa batandukanye n’abaharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Kwita Izina 2025 izaba ari isabukuru ikomeye ishimangira ubudasa bw’u Rwanda mu rugendo rwo guhuza no kurengera ibidukikije, guteza imbere abaturage no kubaka ubukerarugendo buhamye kandi bufite ireme.