Rusizi: Ikamyo yibaranguye umuhanda abarimo bose bagwa igihumure
Rusizi: Ikamyo yibaranguye umuhanda abarimo bose bagwa igihumure
Mu karere ka Rusizi haravugwa impanuka y'imodoka yari itwaye abantu bari bagiye gusana ibyangiritse muri aka karere.
Ibi byabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare aho iyi modoka yari yuzuyemo abakozi benshi bagombaga gukora neza umuhanda wa Nyamasheke uhana imbibi n'uwa Rusizi,cyakora ubwo aba bageraga ahitwa Rukerereza ho muri Ruharambuga baje guhura n'isangane iyi modoka ikibarangura munsi y'umuhanda.
Ababonye uburyo iyi mpanuka yabaye bavuga ko yatewe no guta umuhanda kw'iyi modoka aho yahise iyobera ku ipoto y'amashanyarazi ikarenga umuhanda naho imodoka nta kindi kibazo yari ifite kigaragarira amaso.
Muri iyi mpanuka harimo abakozi benshi gusa hamaze kugaragaramo abagera kuri 16 bagizweho ingaruka nayo kuko bakomeretse bakaba bari gukurikiranwa n'inzego z'ubuzima zegereye mu gihe hakirebwa ibindi bikurikira ku kibazo bari bagiye gukemura muri ibi bice bya Rusizi na Nyamasheke.





