Sinshobora gukina umukino wo Kuryama mu izamu! Umutoza wa APR FC yatangaje
Sinshobora gukina umukino wo Kuryama mu izamu! Umutoza wa APR FC yatangaje
Umutoza wa APR FC , Abderrahim Talib, yatangaje ko yabonye amakipe hano mu Rwanda akina aryama mu izamu.
Ibi yabitangaje ku munsi w'ejo tariki 7 Kanama 2025, mu Kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru cya APR FC agaruka kuri byinshi birimo uko yasanze iyi kipe nuko yabonye ubuyobozi buyifata.
Yagize ati " APR ni ikipe ikomeye, ifite ubuyobozi bufite icyerekezo. lyo uganiriye na ba General, Gen (Rtd) James, Gen MK Mubarak, cyangwa Gen Vincent, ubona ko ari abantu bubatse APR ku ndangagaciro zikomeye no ku ntego z'ahazaza heza."
Uyu mutoza yakomeje atangaza amagambo asa nk'uwuntenga abatoza b'amakipe hano mu Rwanda amaze guhura nabo kugeza ubu mu mikino 5 amaze gukina.
Yagize ati" Sinshyira igitutu ku batoza ngo bahindure uburyo bakinamo ni ibyabo. Ariko njye sinshobora gukina umupira wo kuryama mu izamu, gukina 10 inyuma no gutera imipira miremire imbere gusa."
Yakomeje agira ati " Ibyo si umupira. Umupira ni ugusatira ni ugutanga ibirori. Yego ni no kubona intsinzi ariko ni no kwigisha abakinnyi ibijyanye n'amayeri ya nyayo y'umukino ndetse no kubazamurira urwego tekinike."
Uyu mutoza afite icyizere gikomeye cyo gufasha APR FC mu mikino nyafurika ya CAF Champions League. Abderrahim Talib avuga ko yiteguye kuzageza iyi kipe kure muri aya marushanwa nkuko ari zo ntego yahawe.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







