Umufundi nawe yatanze kandidatire ku mwanya w'umudepite

May 24, 2024 - 06:42
 0
Umufundi nawe yatanze kandidatire ku mwanya w'umudepite

Umufundi nawe yatanze kandidatire ku mwanya w'umudepite

May 24, 2024 - 06:42

Mwubahamana Vincent usanzwe ari Umufundi, yatanze kandidature ye ku mwanya w'Umudepite wigenga aho yavuze ko afite ikizere cyuko mu gihe Komisiyo y'amatora yakwemeza kandidature ye afite byinshi bikubiye mu migabo n'imigambi azaserukana.

Uyu Mwubahamana ubwo yari amaze gutanga Kandidatire ye, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuzeko afite ikizere cyuko mu gihe kandidature ye yaba yemejwe na Komisiyo y'amatora agatangira kwiyamamaza hari byinshi bikubiye mu migabo n'imigambi kandi byose bishingiye ku kubaka igihugu.

Yagize ati " Mugihe kandidature yange yaba yemewe, mfite byinshi bikubiye mu migabo n'imigambi nzabagezaho ubwo nzaba natangiye kwiyamamaza." 

Mwubahamana yavuze ko ashingiye kuba mu mateka nta Mudepite wigenga urabaho, ibi nibyo byatumye bimusunikira ku zahatanira uwo mwanya bigakuraho ayo mateka.

Ubwo yabazwaga niba mu buzima busanzwe ntashyaka abarizwamo, yavuze ko ntashyaka abamo usibye ko hari amwe mu mashyaka atavuze amazina ariko ngo ashima ibitekerezo byabo. 

Kugirango Umukandida wigenga abashe kwicara mu ntebe yo munteko bimusaba kuba afite amajwi 5% bivuze ko muri Miliyoni 9 n'igice zabemerewe gutora uyu mwaka. Umudepite wigenga arasabwa kuzatorwa n'abantu ibihumbi 475 kugirango abashe gutsinda. 

Source: Rubanda 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06