Umuryango w’umukobwa “wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe” yishwe agonzwe n’imbangukiragutabara witeguye kurega Ibitaro bya Gitwe

Aug 20, 2025 - 09:42
 0
Umuryango w’umukobwa “wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe” yishwe agonzwe n’imbangukiragutabara witeguye kurega Ibitaro bya Gitwe

Umuryango w’umukobwa “wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe” yishwe agonzwe n’imbangukiragutabara witeguye kurega Ibitaro bya Gitwe

Aug 20, 2025 - 09:42

Umuryango w’umukobwa warusoje amashuri yisumbuye wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe uravuga ko wababajwe n’uko umwana wabo yapfuye, ibitaro by’i Gitwe bigatangaza ko nta ruhare ‘Ambulance’ yabyo ibifitemo, umuryango wo ukavuga ko ufite amakuru ko umwana yishwe agonzwe n’imbangukiragutabara.

Rtd. Major Bosco Mubarakah Kayinamura akaba umukuru w’umuryango wa nyakwigendera Umulisa Cynthia w’imyaka 20 wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe, yabwiye UMUSEKE dukesha iy'inkuru ko yababajwe no kumva ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe biri mu karere ka Ruhango buhakana bivuga ko ko umwana wabo atishwe n’imbangukiragutabara (ambulance) kandi bafite amakuru ko nyakwigendera yishwe agonzwe.

Nyakwigendera Cynthia yasanzwe mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana mu muhanda w’igitaka Gitwe -Buhanda.

Rtd. Major Kayinamura umukuru w’umuryango wa nyakwigendera avuga ko bamenyeshejwe inkuru mbi taliki ya 28 Nyakanga 2025 bihutira kujya ku bitaro bya Gitwe, bagezeyo banga kubereka umurambo wabo ku buryo bawubonye bawushyingura taliki ya 01/08/2025.

Avuga ko bari babimye umurambo bababwira ko wageze mu buruhukiro uterekanwa.

Kayinamura avuga ko ibitaro bya Gitwe byanze kwemera ko imbangukiragutabara (Ambulance) yabyo ari yo yagonze nyakwigendera mu rwego rwo guhisha ibimenyetso, ndetse agasaba Ubugenzacyaha gukora iperereza ryimbitse kuko hari abantu babonye nyakwigendera agongwa.

Yagize ati “Twe turemera ko umwana wacu yagonzwe n’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe, ndetse hari n’abatubwiye ko Gitwe ugize ibyo uvuga utaharara kandi n’ababibonye b’abanyeshuri batubwiye ko bari kwiyigira ubuganga, ko nibabivuga babirukana.”

Akomeza agira ati “Ikiriho byo umwana yaragonzwe, twanabonye amaraso ari ku murambo we.”

Rtd. Major Bosco Kayinamura akomeza avuga ko nubwo ibitaro bivuga ko byatabaye umwana, ngo atariko byagenze kuko nta wari wabitabaje.

Avuga ko Ibitaro bivuga ko basanze umwana yihungura aho yari afite igare, bityo bagahagarara.

Ati “Ntibishoboka ko ‘ambulance’ yaba itwaye umurwayi ngo ijye kwita ku wo ibonye ku muhanda yihungura, cyangwa ngo bite ku uryamye ku muhanda.”

Yavuze ko amakuru bafite ari uko umwana wabo imbangukiragutabara yamugonze, bihutira guhisha ibimenyetso bamwihutana mu buruhukiro bw’ibitaro byabo.

Rtd. Major Bosco Kayinamura avuga ko umwana wabo igare yari afite yarimo aricunga, noneho imbangukiragutabara iramugonga. 

Ku rundi ruhande hari umwe mu baturage uvuga ko yahageze ari kuri moto aho yariho ava mu kazi, bageze aho nyakwigendera yari ku muhanda barahagarara we na musaza we basanga abaganga bari kumutera amaserumu, ndtse yaje no gupfira aho ku muhanda.

Uyu wari kuri moto ngo yabajije umushoferi wari utwaye ambulance icyo nyakwigendera azize, yanga kumubwira undi aragenda ahasiga abandi bantu.

Yagize ati “Tuhagera twasanze urebye agiye gushiramo umwuka, ni nako byahise bigenda maze umushoferi amuhombeka amaso. Gusa ntituzi uko byari byatangiye, ariko umushoferi yatwukaga inabi atubaza icyo turi gukora aho.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe Dr.Habituza Benjamin aherutse kubwira UMUSEKE dukesha iy'inkuru  ko ambulance y’ibitaro bya Gitwe ayoboye atari yo yagonze nyakwigendera, aho avuga ko imodoka y’imbangukiragutabara yabo yavanye umurwayi ku Kigo nderabuzima cya Karambi bagaruka bari mu nzira, bakubitana n’umwana uryamye mu muhanda barahagarara, shoferi na muganga bavamo batangira gufasha uwaguye mu muhanda.

Nibwo ngo bihamagaye indi mbangukiragutabara y’ibitaro iza kumutora bamujyana kwa muganga apfirayo.

Yagize ati “Umuryango wa nyakwigendera wahise uza ku bitaro, nta kibazo dufitanye kuko twarabafashije turabatabara.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan aherutse kubwira UMUSEKE dukesha iy'inkuru ko Polisi yahawe amakuru ko hari ababonye imbangukiragutabara ihagarara ifata umukobwa wari ku igare aryamye hasi iramujyana.

Yagize ati “Polisi yahise ijya ku bitaro aho umukobwa yajyanwe igezeyo isanga yitabye Imana, ubu iperereza ryaratangiye kugira ngo hamenyekane icyo umwana yazize.”

Nyakwigendera yakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB) ku ishuri rya ESAPAG riri mu karere ka Ruhango, muri uyu mwaka wa 2025, akaba yarashyinguwe.

Rtd. Major Bosco Kayinamura uhagarariye umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko bamaze gutanga ikirego mu nzego zibifitiye ububasha.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE dukesha iy'inkuru  avuga ko mu gihe ibitaro bya Gitwe bitemeye ko aribyo byagonze uyu mwana w’umukobwa, ngo habeho ubwumvikane, umuryango wa nyakwigendera witeguye kubijyana mu nkiko. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06