Umusore yishwe atewe icyuma mu mutima

Aug 17, 2025 - 09:56
 0
Umusore yishwe atewe icyuma mu mutima

Umusore yishwe atewe icyuma mu mutima

Aug 17, 2025 - 09:56

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi buvuga ko umusore witwa Habinshuti Olivier, w’imyaka 24, yatewe icyuma mu mutima n’abantu bane bazwi.

Habinshuti yaguye mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagushubi, Umurenge wa Nyarubaka, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 16 Kanama 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Minani Jean Paul, avuga ko nyakwigendera yari avuye kureba umukino w’umupira w’amaguru, atashye abona abantu barimo gushyamirana ajya kubakiza.

Ati: “Yashatse kubakiza kugira ngo badakomeza kurwana, baramwadukira bamutera icyuma mu mutima ahita apfa.”

Gitifu Minani avuga ko abo bakekwaho ubugizi bwa nabi bahise bacika, ariko imyirondoro yabo uko ari ine ikaba izwi.

Yagize ati: “Inzego zitandukanye z’umutekano zatangiye kubashakisha, kandi turizera ko bazafatwa kuko barazwi.”

Yavuze ko izo nsoresore zisanzwe zitwara nabi, ashimira abatanze amakuru kandi asaba abafite imyitwarire mibi kuyihindura kuko ishobora kubaviramo ingaruka zikomeye.

Umurambo wa Habinshuti Olivier wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru gukorerwa isuzuma, mu gihe iperereza ku bakekwaho kumwica rikomeje.