Urupfu rw'umukobwa urangije amashuri yisumbuye rwabaye amayobera kuko rutari kuvugwaho rumwe

Aug 4, 2025 - 03:42
 0
Urupfu rw'umukobwa urangije amashuri yisumbuye rwabaye amayobera kuko rutari kuvugwaho rumwe

Urupfu rw'umukobwa urangije amashuri yisumbuye rwabaye amayobera kuko rutari kuvugwaho rumwe

Aug 4, 2025 - 03:42

Umukobwa usoje amashuri yisumbuye wo mu Ruhango, yapfuye mu buryo butunguranye ubwo yari ku igare, ndetse urupfu rwe ruba amayobera kuko rutari kuvugwaho rumwe.

Umulisa Cynthia w’imyaka 22 yapfuye bitunguranye, ubwo yasangwaga mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana mu muhanda w’igitaka Gitwe – Buhanda.

Ibi byamenyekanye tariki 30/07/25, ariko byabaye tariki 29/07/25 ubwo hari ababonye imodoka ya Ambulance ihagarara igafata umukobwa wari ku igare, aryamye hasi.

Umwe mu baturage bamuzi yavuze ko nyakwigendera yishwe n’impanuka ubwo yari ku igare rya siporo, yikorera siporo.

Uriya avuga ko imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) y’Ibitaro bya Gitwe yamukozeho gato maze nyakwigendera ahita abyuka agendaho gato, bamujyana kwa muganga apfirayo.

Ibyo uriya muturage avuga ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bubyamaganira kure, buvuga ko umushoferi w’ibitaro yavanye umurwayi ku Kigonderabuzima cya Karambi bari mu nzira babona umwana aryamye mu muhanda.

Ngo icyo gihe barahagze, bigendanye ko bari bafite umurwayi maze umurwaza n’abandi bari kumwe bavamo, bafasha uriya nyakwigendera, maze bahamagaza indi mbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe iraza imutwara kwa muganga basanga yapfuye.

Mu kiganiro na UMUSEKE dukesha iy'inkuru umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe, Dr Habituza Benjamin yagize ati “Igare ni rizima, ndatunguwe kumva bavuga ko ibitaro ari byo byamugonze kandi ahubwo twarabafashije.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP, Kamanzi Hassan, yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko hari ababonye imbangukiragutabara ihagarara ifata umukobwa wari ku igare aryamye hasi iramujyana.

Yagize ati “Polisi yahise ijya ku bitaro aho umukobwa yajyanwe igezeyo isanga yitabye Imana, ubu iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyo umwana yazize.”

Nyakwigendera yakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB) ku ishuri rya ESAPAG riri mu karere ka Ruhango, muri uyu mwaka wa 2025.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06