Vladimir Putin avuze ko azahatanira kuyobora uburusiya umwaka utaha wa 2024
Vladimir Putin avuze ko azahatanira kuyobora uburusiya umwaka utaha wa 2024
Perezida w'uburusiya Vladimir Putin yavuze ko azahatanira intebe yo kuyobora uburusiya mu matora azaba muri Werurwe 2024 bishobora kuzatuma akomeza kuba igihangange kugeza mu mwaka wa 2030
Putin yatanze itangazo kuri uyu wa Gatanu nyuma y'ibirori byaberaga Kremlin imbere y'abaturage abereye umuyobozi.
Putin aziyamamariza intebe ya Perezida ku nshuro ya gatanu, amatora akaba ateganyijwe kuba ku itariki ya 17 Werurwe 2024. Akaba afite intego yo kumara ibinyacumi bibiri ari igihangange kuva ari Minisitiri w'intebe na Perezida.
Aya matora agiye kuba abaturage batuye mu duce twahoze ari utwo muri Ukraine nabo ku nshuro ya mbere bazatora Perezida w'uburusiya. Utwo duce ni Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia and Kherson, utu duce tukaba twarigaruriwe n'uburusiya.
Imiryango mpuzamahang mbere yari yatangaje ko akanama gategura amatora mu gihugu cy'uburusiya yabuza putin kwiyamamaza.
Kremlin ntabwo irashyira ahagaragara ikandida ya Putin.
Putin yabaye Minisitiri w'intebe w'u Burusiya muri Kanama 1999, mbere yo kuba Perezida mu buryo butatekerezwagaho asimbura Perezida Boris Yeltsin mu mpera zuwo mwaka.





