“Gatsibo: Bapfuye Amagambo mu Kabari, Undi Amusubiza Atsemba Insina 100”

Sep 12, 2025 - 09:00
 0
“Gatsibo: Bapfuye Amagambo mu Kabari, Undi Amusubiza Atsemba Insina 100”

“Gatsibo: Bapfuye Amagambo mu Kabari, Undi Amusubiza Atsemba Insina 100”

Sep 12, 2025 - 09:00

Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Gatsibo, zataye muri yombi umugabo ukekwaho gutema insina 100 za mugenzi we, nyuma yo gutonganira mu kabari akigamba ko azamuhemukira.

Ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, nibwo uyu mugabo akaba yatawe muri yombi ku afatiwe mu Mudugudu wa Ryabugenge mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki.

Amakuru avuga ko tariki ya 3 Nzeri 2025, ari bwo abagabo babiri batonganiye mu kabari bapfuye umugore wagakoragamo. Icyo gihe umwe muri aba bagabo ngo yahise ahigira kuzahemukira mugenzi we akamubabaza cyane.

Bivugwa ko nyuma y’icyumweru tariki ya 10 Nzeri, undi yarabyutse asanga insina zirenga 100 zari ziri mu rutoki rwe zose ziri hasi zatemaguwe, ahita atanga ikirego.

Amakuru avuga ko uwo mugabo bari bafitanye ibibazo ngo yahise atangira kwihishahisha kugeza ubwo ku wa Kane atawe muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gitoki, Mayunzwe Pierre Claver, yavuze  ko uwo mugabo watawe muri yombi akekwaho gutema izo nsina kubera amagabo yabwiye mugenzi we ubwo bari bari mu kabari, ikindi ngo cyatumye akekwa ni uburyo izo nsina zigitemwa yabanje kwihishahisha kugeza ubwo atawe muri yombi.

Yagize ati “Ni ibintu bitari iby’i Rwanda, gutema insina nyinshi kuriya kandi zari kuzavaho ibitoki, rero twamufashe tumushyikiriza RIB kugira ngo ikomeze iperereza nibasanga yarabikoze abihanirwe. Abaturage turabasaba kubana neza no kwirinda amakimbirane. Mu gihe bibaye hari inzego z’ubuyobozi kuva ku Isibo, Umudugudu, Akagari ndetse no ku Murenge nta mpamvu yo kwihorera cyangwa ngo ukore ibyaha.’’

Yongeyeho ko kuri bafite inama n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ryabugenge mu rwego rwo kubasaba kubana neza no kwirinda amakimbirane. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugera mu gihe iperereza rigikomeje.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849