IFC yagarutse ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’imyaka 11, yashyizeho impapuro mpeshamwenda za miliyari 24 Frw
IFC yagarutse ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’imyaka 11, yashyizeho impapuro mpeshamwenda za miliyari 24 Frw
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere abikorera (IFC), gikorana na Banki y’Isi, cyashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 24 Frw (ni ukuvuga miliyoni 17$).
Ni ubwa mbere mu myaka 11 ishize iki kigo kigaragaye ku isoko ry’u Rwanda, kuko cyaherukaga kuhagaragara mu 2014, ubwo cyashyiragaho impapuro mpeshamwenda zizwi nka “Umuganda Bond”.
Impapuro mpeshamwenda zifungura amarembo mashya y’abashoramari
Izi mpapuro mpeshamwenda zizatanga inyungu ya 10,5% buri mwaka mu gihe cy’imyaka umunani. Zari zigenewe abafatanyabikorwa bashaka gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu mishinga ifasha mu guhangana n’ihungabana rituruka ku guhindagurika kw’agaciro k’ifaranga ku masoko mpuzamahanga.
IFC yavuze ko amafaranga azivamo azifashishwa mu gushyiraho uburyo bufasha abakiriya b’isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda (RSE), bahura n’ingaruka zo kugurizwa mu madolari cyangwa andi mafaranga y’amahanga.
Izi mpapuro zikimara kujya ku isoko zakiriwe cyane, aho abazishakaga bagaragaje ubushake bwo kuzigura ku gipimo kiri hejuru inshuro 1.75 ugereranyije n’ingano yazishyizweho. Ibi byerekana inyota y’abashoramari bo mu Rwanda n’abanyamahanga mu ishoramari ritekanye kandi rirambye.
Leta n’IFC bashimye ubwitabire, basanga ari intambwe ikomeye
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko izi mpapuro ari igisubizo ku isoko ryo mu gihugu, ati: Icyiciro cya kabiri cy’izi mpapuro kizwi nka Umuganda Bond kizatuma isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda rigira imbaraga, bigafasha no mu gukusanya amafaranga azashyigikira ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.”
Mary Porter Peschka, Umuyobozi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba muri IFC, na we yavuze ko bashimishijwe no kugaruka ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’imyaka 11. Izi mpapuro zizadufasha gutanga inkunga y’amafaranga y’imbere mu gihugu, ku mishinga y’iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga.”
Abanyarwanda baragenda basobanukirwa n’akamaro k’impapuro mpeshamwenda
Mu Rwanda, abitabira kugura impapuro mpeshamwenda biganjemo ibigo by’imari, ibya pensiyo, iby’ubwishingizi n’abantu ku giti cyabo. Bitewe n’ubukangurambaga bwatangiye mu 2014, ubushake bwo kuzitabira buragenda bwiyongera.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, impuzandengo y’abiyandikishije mu kugura izi mpapuro yageze kuri 154%, ikimenyetso cyerekana icyizere abashoramari bagenda bagirira iri soko.
Impapuro mpeshamwenda ni bumwe mu buryo bwizewe Leta cyangwa ibigo byigenga bikoresha mu kubona amafaranga yo gushyira mu mishinga y’iterambere. Iyo umuntu aziguze, aba agurije amafaranga Leta cyangwa ikigo runaka, akajya ahabwa inyungu buri mwaka kugeza igihe runaka cyagenwe.
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE





