Kamonyi: Umusore yatimbaguye Mudugudu ubuhiri mu mutwe kugeza Aho amumazemo umwuka

Jun 29, 2024 - 04:28
 0
Kamonyi: Umusore yatimbaguye  Mudugudu  ubuhiri mu mutwe kugeza Aho amumazemo umwuka

Kamonyi: Umusore yatimbaguye Mudugudu ubuhiri mu mutwe kugeza Aho amumazemo umwuka

Jun 29, 2024 - 04:28

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, Nibwo Nzarora Deogratias wari umukuru w’umugudu wa Ngoma, Akagari ka Muganza, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, yishwe n’umusore w’umunyarugomo amukubise ubuhiri mu mutwe.

Uwamahoro James, umwana wa nyakwigendera, yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko kugirango se apfe byatewe nuko yari ahuruye nyuma yo gutabazwa ko aho ayobora hari urugomo rwakozwe n’insoresore zarwanaga noneho ahita ava mu gishanga yari arimo yerekeza ahavugwaga umutekano muke.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko ise akigera ahari imirwano, uwo musore yahise yiyamira avuga ko uwo yashakaga amubonye.

Yagize ati: “Papa wanjye bamutabaje yari ari mu gishanga noneho atabaye ahita acakirana n’uwo musore dufata nk’igihazi ahita avuga ko uwo yashakaga yigemuye”.

Amakuru akomeza avuga ko uwo musore yiyatse abari bamufite ahita yadukira nyakwigendera atangira kumukubita ari nako undi yirwanaho gusa kubwo amahirwe make araneshwa kuko yakubitishwaga ibintu byinshi birimo uduhiri.

Umusore wakoze urwo rugomo yahise aburirwa irengero, abaturage bakibaza impamvu adafatwa ngo afungwe dore ko ngo atari ubwa mbere akora ibikorwa by’urugomo ndetse ngo yanafungwa bikarangira ahise afungurwa.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461