RDC yareze u Rwanda mu rukiko
RDC yareze u Rwanda mu rukiko
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), irushinja gutanga ubufasha mu kuyishozaho intambara ndetse no kuvogera ubusugire bw’ubutaka bwayo.
The East African dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ari bwo Kinshasa yashyikirije ikirego cyayo EACJ.
Muri icyo kirego RDC ivuga ko "mu myaka irenga 25 ishize u Rwanda rwavogereye incuro nyinshi ubusugire bwa RDC, ubutaka bwayo ndetse n’ubwigenge bwayo bwa Politiki".
Iki kirego kandi gikubiyemo icyo Congo yise urutonde rw’ubwicanyi ivuga ko u Rwanda rwakoreye ku butaka bwayo mu myaka irenga 25 ishize.
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Rose Mutombo watanze kiriya kirego, yasabye ko u Rwanda rwategekwa kureka gukomeza kuvogera ubutaka bw’igihugu cye ndetse rukanavana ingabo avuga ko ruhafite.
Yavuze kandi ko "ubufasha bwarwo bw’ibikoresho ndetse n’ubw’amafaranga" ku mutwe wa M23 bwatumye uyu mutwe uhonyora kenshi uburenganzira bwa muntu, ikindi bukaba ngo bwica amasezerano y’umuryango wa EAC.





